Umukwe n’umugeni bagaragaye benda gukubitana inshyi mu bukwe bwabo bakizwa n’ababaherekeje.Ni mu mafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru,aho berekanye umunabi. Aba bageni ntabwo hatangajwe amazina yabo n’aho bakoreye ubukwe.
Mu nkuru ya Galaxy ivuga ko aba bageni mu gutongana kwabo, ahanini ni uburyo batishimanye ku myambarire yabo aho umugabo yari yambaye imyenda umugeni atishimiye niko kurakara. Umugabo nawe yanze kwihangana abonye umugore we atamwishimiye.
Uyu mugabo yahise atonganya umukobwa karahava, maze umusore wambariye wari wabambariye agerageza guhosha ubushyamirane hagati y’abageni. Ibi byerekana ko burya byakabaye byiza nimba ugiye gushyingiranwa n’umukunzi wawe, wakamumenyesheje imyambaro wahisemo mukagirana inama kugirango hatagira ugira ipfunwe muri mwe ku munsi w’ubukwe.