in

Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.

Uyu mubyeyi w’imyaka 41 witwa Nyanzira Alexia utuye mu murenge wa Kigali mu mujyi wa Kigali avuga ko amaze imyaka myinshi afite uburwayi bukomeye bwamufashe ukuguru,ndetse nutubyimba twinshi twaje kumubiri we,bituma yivugira ko iyo myaka yose amaze nta mugabo uramurambagiza.

Ubwo yasurwaga na Afrimax Tv Alexia yasobanuye ko ubu burwayi bwamufashe afite imyaka 12 gusa,avuga ko bwaje ari agaheri gato maze kagenda kabyimba birangira ukuguru kose guhindutse umusozi.Uyu mubyeyi avuga ko kandi kwa muganga bagerageje kumubaga ariko nyuma biza kugaruka, ndetse yagerageje kubasaba ko bamuca uku kuguru barabyanga none biragenda biza no kubindi bice by’umubiri we.

Alexia abajijwe niba ntamwana afite,cyangwa umugabo yavuze ko kuva yabaho ntamugabo wigeze umubenguka ngo kuko ari mubi.

Yagize ati:”urumva imyaka 41 mfite nta mwana ,abagabo ntabwo bandambagiza,ninjye muntu mubi ,umugabo nabona wese twakwibanira aramutse ankunze”.

Kanda hano hasi urebe video ya Alexia irambuye:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.

Abantu benshi bashimishijwe cyane n’ubukwe bw’umusore umaze imyaka 14 mu kagare k’abamugaye n’inkumi y’ikizungerezi.