in ,

Cristiano Ronaldo yafashe ikemezo gikakaye cyatumye ashwana na president wa Real Madrid

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo ngo yongeye gushwana n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho bivugwa ko yasabye ko yazagurishwa bitarenze ukwezi kwa 6 (Kamena) 2017.

Nkuko ikinyamakuru El Chiringuito cyo muri Portugal cyabitangaje ngo Cristiano Ronaldo we ubwe yisabiye umuyobozi wa Real Madrid, Florentino Perez kuba yamugurisha mu yindi kipe bitarenze Kamena 2017.

El Chiringuito ikaba yakomeje isobanura ko icyatumye Cristiano Ronaldo ashwana na Real kugera aho asaba kwigendera ari ibiabzo bijyanye no kutumvikana ku mushahara mushya ujyanye n’amasezerano mashya aherutse gusinya ndetse ngo kuba Real ishaka kugura undi mukinnyi ukomeye hagati ya Neymar na Kylian Mbappe ngo nabyo ntibyashimishije nabusa Cristiano Ronaldo.

Iki kemezo cya Cristiano Ronaldo kikaba cyatumye ashwana na president wa Real Madrid ngo kuko we yanze kumurekura.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira ya Buffon nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’isi 2018 yababaje abakunzi b’umupira w’amaguru bikomeye

Miss Keza Joannah yanyonze ikibuno abantu baratwarwa (video)