Muri iki gihe ikipe ya Real Madrid imerewe nabi cyane hariya mu gihugu cya Espagne aho imaze kunganya imikino ine yose ikurikiranye (harimo 3 ya La Liga ndetse n’umwe wa champions league). Ibi rero bikaba byarahuriranye no kuba Cristiano Atari gutanga umusaruro uhagije ari nayo mpamvu yahangayikishije Real Madrid.
Kuva saison ya 2016-2017 yatangira Cristiano Ronaldo amaze gutsinda igitego kimwe gusa muri La Liga mu gihe Championat igeze ku munsi wayo wa karindwi (Cristiano we amaze gukina imikino 4 gusa). Iyi saison akaba ariyo Saison Cristiano akangiye nabi bene ako kageni kuva yagera muri Real Madrid muri 2009, ibyo rero bikaba bikomeje kwibazwa cyane aho abantu bibaza niba azagaruka ku murongo akongera gutsinda ibitego nkuko yari asanzwe yarabimenyereje abafana ba Real Madrid.
