muhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka “Meddy” ari mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards (AMA), bihabwa abahanzi bahize abandi muri Afurika.
Ayo ni amahirwe Meddy agize yo kujya mu bahatanira ibihembo nkibyo bya MTV AMA 2016 kuko bigaragaza intambwe umuririmbyi aba agezeho mu rwego rw’Afurika.
Nawe yagagaje ibyishimo abinyuza ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati “Ibintu bitangaje birimo kuba. Mbasabye kuntora kugira ngo duheshe ishema u Rwanda.â€
Benshi mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagaragaza ibyishimo ari nako bakangurira abandi gutora uyu muhanzi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Meddy, ubundi witwa Ngabo Medard Jobert, uzwi mu ndirimbo nka ‘Ntawamusimbura’ ikunzwe muri iki gihe, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abakunzi benshi nubwo amaze igihe ataba mu Rwanda.
Meddy ari mu cyiciro kirimo abahanzi bakomeye Kiss Daniel, Bebe Cool, Prince Kaybee, Yamoto Band n’abandi.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye muzika mu 2008. Kubwe ngo indirimbo yahimbye akunda kurusha izindi ni ‘Ubanza Ngukunda’
Meddy niwe muhanzi Nyarwanda wa mbere uciye agahigo ko guhatana mu bihembo bya MTV Africa Music Awards bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga ya MTV
–