in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claudia

Amazina

Claudia ni izina rikunze kwitwa abakoresha ururimi rw’igifaransa, abagabo bo bitwa ba Claude, iri zina rinafite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, Claudium bisobanura ‘ucumbagira’.

Imiterere ya ba Claudia

Claudia arasabana, ni inshuti nziza, arashimishije kandi akurura abantu kandi yita cyane ku buryo abantu bamufata. Ibi bigaragarira mu myambarire ye, imyitwarire ye ndetse no mu byo atekereza, Claudia yanga umugayo no kuba umuntu ufite ibintu bibi avugwaho. Ni umusirimu, yanga inenge iyo ariyo yose, azi kwakira abantu kandi iyo umurebye mu bantu benshi uba ubona atandukanye na bo.

Ashimishwa no kubona abantu bamukunda bityo agakora ibikorwa bituma abantu bamwiyumvamo nko gufasha ndetse no gukunda ubwiyunge kurusha ibindi. Iyo bibaye ngombwa aba umuntu uzi gufata inshingano yaba mu buzima busanzwe no mu kazi ke. Acibwa intege no kubona hari ikintu atakoze neza uko bikwiye.

Claudia akunda umuryango we ku buryo ashobora gukora ibishoboka byose ngo awubonere ibyo ukeneye gusa iyo ujemo ibibazo bikakaye Claudia ashobora guhitamo kubihunga kugira ngo bitamwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza. Iyo yiyemeje gukemura ikibazo runaka aruhuka ari uko yagikemuye ndetse mu buryo bwiza bushimwa n’abantu. Iyo akiri umwana akunda kwigenga ndetse atinya abantu b’abanyamahane. Iyo ababyeyi be batumvikana, Claudia ashobora guhitamo gushakira ubuhungiro ahandi hantu kuko bimubangamira cyane.

Akunda kwigenga, udushya ndetse n’ibintu bitamenyerewe. Akunda impinduka, gutembera, ntiyihangana kandi acika intege vuba iyo ahuye n’inzitizi mu byo yiyemeje kugeraho. Mu rukundo aba ashaka gutegeka, arashidikanya cyane mbere yo kwemera kuko ntapfa kwizera kandi uko arushaho kumenya umuntu niko abona ibibi bye kurusha ibyiza. Mu mirimo yifuza gukora harimo itangazamakuru, ubukerarugendo, ubugeni n’ubuvuzi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Cedric

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Céline