Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze iminsi mike yerekanye imodoka asigaye agendamo, ubu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, yageneye ababyeyi be bamwibarutse impano y’imodoka nk’ishimwe rikomeye yabitura.
Clarisse Karasira ari mu bahanzi bahagaze neza cyane hano mu Rwanda, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zagiye zigisha urukundo rubanda nyamwinshi, ntawakwirengagiza indirimbo ye yise “Ntizagushuke”, “Gira Neza”, “Twapfaga iki” n’izindi zikubiyemo inyigisho za kivandimwe.
Mu magambo ye yagize ati:
Impano y’imodoka ku babyeyi banjye. Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo UBUMANA N’UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera, barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy’ababyeyi.
Ubutumwa Clarisse yagejeje ku babyeyi be buherekejwe n’imodoka
Akomeza agira ati: “Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika. Ni iki utakwitura ababyeyi beza?. Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri”.
Clarisse Karasira n’ababyeyi be abaha impano y’imodoka
Imodoka Clarisse Karasira agendamo aherutse kwerekana