in

Chelsea yahisemo kohereza abakinnyi bayo babiri bakomeye muri Dubai ku mpamvu ikomeye

Ikipe ya Chelsea yohereje Wisley Fofana na Reece James mu mugi wa Dubai kugirango bitabweho n’abaganga bizabafashe gukira vuba bazakine imikino y’igikombe cy’Isi muri Quatar.


Ibi Chelsea yabikoze bitewe n’imvune abakinnyi babo bagize mu bihe bitandukanye aho nka Reece James yagiriye ikibazo cy’imvune mu ivi ku itariki ya 11 mu kwacumi kuukini ikipe ye yahuragamo na AC Milan.

Reece James umukinnyi ukomeye wa Chelsea na Free Lions y’Abongereza

Abaganga ba Chelsea bahisemo kujyana na James muri Dubai kugirango akire vuba azabashe kujyana na Abongereza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi doreko umutoza wa Free Lions ashigaje iminsi itarenze icumi agahamagara abakinnyi azifashiha muri Quatar.


Fofana ni undi mukinnyi waba Faransa utegerejwe muri Quatar
Ibi kandi Chelsea yabikoreye Wesley Fofana ukinira ikipe y’Ubufaransa kugirango nawe azabashe gukira ajyane n’ikipe ye mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Isi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: umugore yarambiwe gutegereza umukunzi we utamurongora amwambika impeta ku ngufu

Umwana yishe nyina amuhora ko yanze ko anywa urumogi