in

Byari nk’inzozi ubwo aba bagore b’impanga bongeraga guhura nyuma yo gutandukana kera bakiri abana (AMAFOTO)

Abagore b’impanga bongeye guhura mu buryo butangaje, ndetse ibyishimo birabarenga nyuma y’imyaka myinshi baratandukanye kuva bakiri abana bato.

Baherukanaga cyera bakiri abana

Izi mpanga zo muri Koreya y’amajyepfo ,Molly Sinert na Emily Bushnell zarize amarira y’ibyishimo nyuma yo guhura bamaze imyaka 36 bataziranye.Aba bakobwa bavukana bamaze imyaka yose ku isi batazi amakuru y’ababyeyi babo bababyaye kuko barerwa n’abagiraneza.

Babifashijwemo n’ibipimo bya DNA,aba bakobwa bombi barahuye nubwo imyaka yari ibaye 36 nta nkuru buri umwe afite ku wundi.

Guhura byabashimishije cyane

Izi mpanga zombi zarezwe n’imiryango y’Abayahudi ituye muri Amerika ubwo bari bamaze amezi make cyane bavutse. Molly yagiye kuba Florida, mu gihe Emily yagiye kuba Pennsylvania.

Aba bavandimwe bahuye nyuma y’aho umukobwa wa Emily witwa Isabel w’imyaka 11 yagize amatsiko ajya gushaka amakuru ku muryango wa nyina.

Uyu mwana yabwiye Good Morning America ati “Ndashaka gukoresha DNA kuko mama wanjye yarezwe n’abagiraneza.Ndashaka kumenya niba afite umuryango ahandi.”

Ibi byahuriranye n’uko Molly nawe yashakishaga umuryango we wa nyawo niko gufata DNA azishyira hanze ashaka abantu bahuza.Mu bushakashatsi yakoze hirya no hino yaje kubona ko afite aho ahuriye n’uyu mukobwa wa Emily.

Uyu mugore yafashe ibipimo bye n’iby’uyu mukobwa w’impanga ye basanga bihura ku kigero cya 49,96% bihita bimwemeza ko uyu mukobwa ashobora kuba ari uw’impanga ye.

Uyu mugore yagize ati “Nkanze ku gisubizo gikurikiyeho,barambwiye bati “uhuje n’uyu muntu ku kigero cya 49.96%.Turakeka ko uyu ari umukobwa wawe.Ntabwo byari byo kuko ntigeze mbyara umwana.”

Izi mpanga zihuye zasanze hari ibyo zihuza nk’umusatsi,kwambara amakanzu n’ibindi bitandukanye.

Ibi bipimo byatumye izi mpanga ziza guhura hanyuma buri wese avuga ko ariwo munsi mwiza kurusha indi yose mu buzima bwe.

 

Source:daily Mail

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu modoka z’abastar bakomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO).

Ntibisanzwe:Umugore n’umugabo basajijwe n’ibyishimo byinshi ubwo bibarukaga abana 4 icyarimwe nyuma y’imyaka 15 barabuze urubyaro.