in

Zimwe mu modoka z’abastar bakomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO).

Abahanzi n’abandi bantu b’abastar mu Rwanda nubwo tubabona mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ariko baba bafite ubundi buzima busanzwe babaho aho usanga hari imitungo bafite nk’inzu ndetse n’imodoka bagendamo.Ni muri urwo rwego tugiye kureba zimwe mu modoka z’ibyamamare byo mu Rwanda .

1.Tom Close

Tom Close wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, akaba asanzwe ari n’umuganga, atwara Mercedes Benz C200.

2.Butera Knowless

Knowless wamaze kubaka izina nk’umwe mu bagore bashoboye muri muzika Nyarwanda, atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw’imodoka akunda.

3.Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umwe mu batunze imodoka nziza mu byamamare byo mu Rwanda. Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6.

4.Young Grace

Young Grace, umwe mu bakobwa bake bashoboye kwinjira mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi akaba anakirimo, nawe atwara “Gikeri” cyangwa Volkswagen Beattle.

5.Arthur Nkusi

Arthur umaze kumenyekana mu mwuga wo gusetsa nka “Rutura”, atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.

6.TMC

TMC nawe wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, kuri ubu usigaye aririmba ku giti cye, akunze kugaragara atwaye Toyota Corolla Coupé y’umuryango umwe.

7.Platini Nemeye

Platini  Nemeye yahisemo kwigurira imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n’abayobozi mu bigo bya leta.

8.Yannick Mukunzi

Mukunzi usanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF n’ikipe y’igihugu atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa “convertible”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse umwana we w’imfura ahita amuvugaho amagambo akomeye.

Byari nk’inzozi ubwo aba bagore b’impanga bongeraga guhura nyuma yo gutandukana kera bakiri abana (AMAFOTO)