in

Byari amarira gusa !ubwo wa musore mwiza uherutse kwitaba Imana yashyingurwaga.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ibabaje y’umusore witwa Bizumuremyi Jean Paul uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye cyane dore yari akiri muto cyane ,aho tariki ya 17 Mata 2021 yari kuzuza imyaka 22 y’amavuko.kuri ubu yamaze gushyingurwa .

Uyu Jean Paul wavutse tariki ya 17 Mata 1999 akaza kwitaba Imana habura iminsi itanu ngo yuzuze imyaka 22  dore ko yitabye Imana tariki 12 Mata 2021 yababaje abantu benshi, by’umwihariko abari bamuzi,abo biganye n’ababanye mu buzima butandukanye.

Abantu bari bababaye.

Benshi bakaba bamukundiraga umutima mwiza yagiraga ,ubwitonzi no gucisha make nk’uko byagaragaye mu muhango wo kumushyingura wabaye kuwa Gatandatu tariki 17 Mata 2021.

Abantu benshi bagaragaje amarangamutima yabo baramuririra cyane ariko bagakomezwa n’amagambo avuga ko Imana yamukunze ikamwisubiza ndetse ko ariyo iba ifite umugambi ku ntore zayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje:Umwana w’imyaka 11 yemeye kwiyahura ku isabukuru y’amavuko ya mama we kubera ijambo ribi yamubwiye.

Umunyarwenya Arthur Nkusi n’umukunzi we bazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara bari mu bihe byiza.