Bwa nyuma na nyuma ubanza abonye urubavu rwe: Umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatereye ivi umukobwa mu buryo butunguranye
Musabe Dieudonne waherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo kera muri za 2015 ho byakekwaga ko akundana na Ashimwe Dorcas, yamaze gutera intambwe iganisha ku kurushinga, yambika impeta umukunzi we Ariane Uwajeneza mu birori byabaye tariki 23 Nyakanga 2023.
Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Musabe atungurana agaterera ivi umukunzi we wari wibereye mu birori bisanzwe hamwe n’inshuti ze. Musabe witabiriye ibi birori atunguranye, yamwambitse impeta biteza urujijo na cyane ko atari we wari wateguye ibi birori.
Musabe Dieudonne, yamenyekanye mu ndirimbo “Network” na “Visa” zatumye agira izina rikomeye kubera amazina y’indirimbo ye yihariye.
Reba video hasi..