in

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umuhanzi Davis D ni we ubaye icyamamare cya mbere kigiye kujya kirindwa n’inkumi z’ibigango.

Ntabwo byari bisanzwe ko icyamamare kirindirwa umutekano n’abakobwa gusa umuhanzi Davis D aciye aka gahigo ,ashyiraho abazajya bamurinda b’inkumi z’ibigango.

Uyu muhanzi aganira na IGIHE yavuze ko yahisemo gukorana n’izi nkumi mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bwabo muri aka kazi ko gucungira umutekano abantu.

Ati “Abanzi neza bazi ko nkunda abakobwa, igishoboka cyose nagikora kugira ngo ngaragaze imbaraga zabo. Nabo barashoboye kandi nabo bakora akazi nk’ako basaza babo bakora.”

Uyu muhanzi yavuze ko igihe cyose azajya aba afite akazi gatuma ajya mu ruhame azajya akorana n’aba bakobwa mu buryo bwo kumucungira umutekano.

Bwa mbere uyu musore yagaragaye ari kumwe n’aba bakobwa ubwo yajyaga kuri radiyo ya Kiss Fm kumurika indirimbo ye nshya ‘Pose’ aherutse gusohora mu minsi ishize.

Iyi ndiirmbo nshya ‘Pose’ ya Davis D igaragaramo umukobwa witwa Elvanita, Umunyamideli wabigize umwuga uba mu Mujyi wa Dubai ariko ufite inkomoko muri Turikiya.

Iyi ndirimbo igaragaramo kandi imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini iri mu zihenze ku Isi.

Davis D yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Afro Killa’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya wa mugore w’imyaka 50 ugiye kurushingana n’umusore w’imyaka 23 afite umusore mukuru||akorewe ibirori bitangaje|ararize

Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.