in

Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Abahanzi Icyishaka David umaze kwamamara mu muziki nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Davis D

Aba bombi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabataye muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye ariyo ku wa 18 na 19 Mata 2021.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bahanzi bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.

Yagize ati “Uwakorewe icyaha n’abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.’’

RIB yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikwiriye guhashywa ndetse isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ngo gikumirwe.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umuhanzi Davis D ni we ubaye icyamamare cya mbere kigiye kujya kirindwa n’inkumi z’ibigango.

Arakaye cyane Fofo Dancer yakije umuriro ku bavuga ko afite ikibuno gikomeye||gukunda abagabo kwe||Abamwita indaya abise ibigoryi turumirwa