Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasobanuye uburyo yahuyemo n’umukunzi we, bitegura kurushinga avuga ko atazibagirwa impano y’imodoka yamuhaye.
Mu kiganiro Clarisse yagiranye na Igihe yavuze ku rukundo rwe na Ifashabayo Sylvain baherutse no gusezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.
Uyu muhanzikazi yishimira kuba we n’umukunzi we barahisemo kugira urukundo rwabo ibanga rikomeye bikaguma hagati yabo n’imiryango yabo.
Ati “Ni icyemezo twatangiranye kuko umutware wanjye ntabwo akunda itangazamakuru rwose.”
Uyu muhanzikazi yahishuye ko bwa mbere bahura, bahuriye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Rugamba Cyprien.
Ati “Abantu baribeshya, buriya twamenyaniye mu gitaramo cyo kwibuka Rugamba. Kuko rero ari we wazanye ibitaramo byo kwibuka Kamaliza, twabigize nk’ikiraro cyaduhuje.”
Mu rukundo rwa Clarisse Karasira avuga ko atazigera yibagirwa impano y’imodoka umukunzi we yamuhaye.