in

Butera Knowless noneho arirekuye ,avuze byinshi ku rugo rwe|Impano Clement yamuhaye amaze kubyara(VIDEO)

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze byinshi byerekeye ubuzima bwite bw’umuryango we, indirimbo nshya aherutse gushyira hanze ndetse n’impano umugabo we , Producer Clement yamuhaye ubwo yibarukaga umwana wabo wa kabiri.

Mu kiganiro Knowless yagiranye na YAGO TV binyuze kuri Youtube yatangiye avuga ku mubano we na Ishimwe Clement aho yavuze ko amufasha muri byinshi harimo no kumufasha kwandika indirimbo ze ,avuga uburyo umugabo we ari umuntu mwiza ko iyo bagiranye ikibazo atabitindaho.Knowless yakomeje asobanura indirimbo nshyashya yitwa “PAPA “aherutse gushyira hanze aho yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza umusore wateye inda umukobwa  gusa na we agikeneye kurerwa bityo bikamubera ihurizo rikomeye nyuma yo kwinezeza no kurya ubuzima bataziko bizababera bibi.

Ati”twishyize mu mwanya w’abana bagiye batera inda mu buryo bw’impanuka bityo bikababera ibibazo.Bagatwara inda babateganyije”

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ku izina yahaye umwana we wa kabiri “Ishimwe Inzora Butera” aho yavuze ko batashatse kumuha amazina yo mu mahanga ngo kuko bashatse kugaragaza umuco nyarwanda.

Yagize ati:”Impamvu umwana wacu tumwise Ishimwe Inzora Butera ni uko turi Abanyarwanda,  Inzora bivuga ukwezi kuzuye, ese kuki abantu bakwitwa amazina y’abandi,twe twashatse guha umwana wacu amazina y’Amanyarwanda kandi aryoheye ugutwi”.

Knowless yakomeje avuga impano yahawe na Clement nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa kabiri, avuga ko yabyaye neza ntakibazo ndetse Producer Clement yamuzaniye indabo  n’izindi mpano zitandukanye zamushimishije.Asoza avuga ko umwana we azatangira kumushyira ku mbuga nkoranyambaga namara gukura.

Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Knowless kuri YAGO TV :

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwekazi Zari yafotowe aryamye mu gituza cy’uwo yasimbuje Diamond Platnumz.

Reba umucekuru uteye agahinda cyane ,amaze imyaka 44 atwite inda yanze kuvuka.