Ubwonko n’igice giherereye mu mutwe w’umuntu gifite akamaro gakomeye kurusha ibindi bice byose by’umubiri dore ko aricyo gice giturukamo ibintu byose umuntu atekereza mubuzima bwe kandi butabungabunzwe neza bishobora kuguteza ibibazo byinshi birimo kwibagirwa vuba ndetse nibindi.
Dore ibyo wakora kugira ngo wirinde indwara zibasira ubwonko :
1. Gukora imyitozo:
Abahanga bavuga ko ari byiza cyane gukoresha imyitozo ubwonko bwawe usoma ibitabo cyane ndetse no kugenda genda kugira ngo ubwonko bwawe bubone ibintu byinshi bitandukanye.
3. Gufata neza amara yawe kuko ari ubwonko bwa kabiri:
Burya ngo amara akorana n’ubwonko cyane rero ngo ni ngombwa ko yitabweho, urya indyo yuzuye irimo imbuto nibindi nkazo.
4. Gukunda kwiyitaho:
Ibi ni bimwe mu bintu byingenzi mu gihe wifuza kugira ubwonko bumeze neza kuko ngo burya iyo ukunda kwita ku buzima bwawe urya indyo yuzuye kandi ukora Siporo bigufasha kutagira ibibazo by’indwara nka diyabete, umuvuduko w’amaraso maze ubwonko bwawe bukamererwa neza.
6. Kwirinda guhangayika ndetse no kujagarara:
Ibi n’ibintu bibi cyane kuko bituma umuntu agira ikibazo cyo kwibagirwa vuba ndetse no kutabasha kwita ku bintu cyane.
Gusa iyo bikubayeho bisaba ngo wihe igihe gihagije cyo kuruhuka ndetse ugahumeka neza mbese ukumva utuje muri wowe.
8. Kubana neza n’abandi bantu kandi ntiwigunge:
Burya ngo kubana neza n’abandi bantu niwo muti urambye wakurinda kugira indwara z’ubwonko kuko ngo burya kwigunga ndetse no kubana nabi n’abandi n’umwanzi ukomeye cyane w’ubwonko akaba ariyo mpamvu atari byiza kwigunga cyangwa se kubana nabi n’abandi bantu.