in

Burya bavanze byose ariko ntibavanze amakipe: umugore wa Jean Paul yanze kuririmba Rayon Sports

Ifoto yo mu bukwe bizihiwe cyane.

Umugeni wa Jean Paul Nkurunziza yanze kuririmba Rayon Sports nubwo ari umugore w’umuvugizi wayo.

Nyuma y’udushya twabanyamakuru twaranze ubukwe bwa Jean Paul na Gogo noneho Gogo nawe yanangije kuririmba Rayon Sports.

Jean Paul na Gogo n’abatabiriye ubukwe bwabo babyina.
Jean Paul na Gogo bati:”ku buzima bwacu”.
Jean Paul na Gogo babyina.

Mu mashusho agaragaza abitabiriye ubukwe bwabo bari kuririmba indirimbo za Rayon Sports Gogo we agaragaramo yanze gukoma amashyi aseka cyane ariko ataririmba indirimbo za Rayon Sports,ubusanzwe Gogo ni umufana ukomeye wa APR FC mucyeba wa Rayon Sports ndetse akaba no muri imwe mu mafani club yayo akaba ari nayo mpamvu abantu batandukanye byumwihariko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bagendaga bavuga ko Jean Paul abagambaniye kubera akuye umugeni muri APR FC.

Ifoto ya Jean Paul na Gogo mbere y’uko bakora ubukwe.
Ifoto yo mu bukwe bizihiwe cyane.
Wari umunsi w’umunezero.

Ubukwe bwa Jean Paul na Gogo bwabaye kuwa 2 Nyakanga 2023,Jean Paul Nkurunziza ni umunyamakuru ndetse akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports akaba ari mpamvu ubukwe bwe bwari bwiganzemo abanyamakuru ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports utirengagine n’abakunzi ba APR FC kuko umugore we ari umufana wayo ukomeye.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo gusa! Sobanukirwa urusaku abagore cyangwa abakobwa basohora mu gihe cyo kwimara ipfa mu buriri

Yabenze Rayon ategereje Apr Fc none yamwihakanye! Umuzamu washatswe na Rayon Sports akayanga ashaka Apr Fc yasinyiye indi kipe