in ,

Bugesera FC yamaze kwirukana umutoza

Ikipe ya Bugesera FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo Bizimungu Ally nyuma yo kunanirwa gufasha iyi kipe kwitwara neza dore ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Ku wa Gatatu taliki ya 16 Ugushyingo 2017,nibwo ikipe ya Bugesera yanyagiwe na APR FC 3-0,bishyira uyu mutoza Ally mu mazi abira cyane ko Bugesera FC yahise ifata umwanya wa nyuma n’amanota 4 gusa mu mikino 5 imaze gukina muri shampiyona.

Bizimungu yageze muri Bugesera FC nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze gutandukana n’umutoza Kanyankole Gilbert uzwi nka Yaoune bitewe n’imyitwarire mibi none n’uyu wamusimbuye yirukanywe adateye kabiri kuko yageze muri iyi kipe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda none yirukanywe nyuma y’amezi 2.

Bizimungu yirukanywe nyuma y’aho ikipe ya Bugesera yiriye ikimara mu gutegura umukino wa APR FC aho abakinnyi bamaze hafi icyumweru bari muri Hotel Gorden Tulip bikarangira banyagiwe 3-0.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida Mugabe wari umaze iminsi afungiwe mu nzu yongeye kugaragara mu ruhame

Knowless yasubije ku kuba Safi yaba yaramugishije inama ava muri Urban Boys