in

Bruce Melody yahuriye na The Ben mu rwambariro muri Amerika The Ben amukorera agashya

The Ben ndetse na Bruce Melody ni bamwe mu bahanzi batumiwe muri Rwanda Day iheruka kubera i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro k’imbona nkubone kuri instagram Bruce Melodie yagiranye na Ddumba ndetse na Gasuku, Bruce Melodie yatangaje ko ubwo bari mu rwambariro yahuriyemo na The Ben akamukorera agashya.

Bruce Melody yavuze ko The Ben yabaye akimubona akamuhobera cyane , ndetse akanga kumurekura nk’uhobera umuntu yari akumbuye. Bruce Melodie abonye bimucanze agira ati ” ko unkanda mwa”.

Aba bahanzi bose nubwo bari batumiwe , The Ben yatumiwe nk’ugomba gususurutsa abantu naho Bruce Melodie atumirwa nk’utanga ibitekerezo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel yasabiwe guhagarikwa na FIFA kubera ibitero iri kugaba muri Gaza.

Killaman, Nsabi na Mitsutsu basusurukije abantu banakinira urwenya mu bukwe bwa Killaman -AMASHUSHO