in

Bruce Melodie yahishuye uburyo yahemukiye Uncle Austin wamusabye gukorana indirimbo.(VIDEO)

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Abu Dhabi” yahishuye uko yanze ko Uncle Austin ayijyamo nyamara ari mu bamufashije kuyandika.

Abu Dhabi” ni indirimbo yagiye hanze benshi batungurwa n’uburyo Icyongereza kiririmbyemo cyanditse.

Iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Uncle Austin, umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na IGIHE yatangaje ko nyuma yo kwandika indirimbo ye afatanyije na Uncle Austin, uyu ngo yamusabye kuyijyamo ariko arwana inkundura yo kumuhakanira.

Yagize ati “Twarayikoze yumva iraryoshye ashaka kujyamo kandi mu by’ukuri yari ari kumfasha; byansabye kumwinginga ngo ntajyemo, birangira abyumvise. Si ubwa mbere amfashije.”

Tugitangira gukora indirimbo nkumva iraryoshye nahise numva ko nta wundi muntu uri bujyemo, kubyumvisha Uncle Austin icyakora byari bigoye.”

Nubwo ari indirimbo yumvikanamo inkuru y’umugabo ubwira umugore we wamutaye akanamusigana umwana, Bruce Melodie yavuze ko ari inkuru mpimbano idashingiye ku byabayeho.

Si ubwa mbere aba bahanzi bagonganye muri ubu buryo, kuko na Uncle Austin hari indirimbo yanze ko Bruce Melodie ko ajyamo nubwo yirinze kuyivuga izina.

Nubwo buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yishyuwe, Uncle Austin wafashije Bruce Melodie kuyandika we ngo aye ntarayabona.

Bruce Melodie wemera ideni avuga ko igihe azagira icyo abona azitura Uncle Austin wamufashije nubwo nta kiguzi runaka bumvikanye.

Gusa Bruce Melodie yasoje ikiganiro ashimira Austin kuko uyu mugabo ari umwe mu babashije kubona impano ye agitangira umuziki ndetse aranamufasha.

Kanda hano hasi urebe video ya Bruce Melodie “Abu Dhabi”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti

Lionel Messi na Cristiano batanze ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Maradona.