in

Bruce Melodie yahinduye Manager we|anavuga company ikomeye yatangiye gukorana nayo.

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko yamaze guhindura umujyana we mu rwego rwo kwagura umuziki we ukagera ku rwego rw’isi.

Mu itangazo uyu muhanzi yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, yavuze ko mu rwego rwo kwagura umuziki ukagera ku rwego rw’Isi akomeje gukora ibihangano bishimisha abafana be imyaka n’imyaka.

Avuga kandi ko ari mu urwo rwego yatangiye gukorana na kompanyi Cloud9 Entertainment nk’abajyanama be mu by’umuziki.

Yavuze ko Bwana Lee Ndayisaba Umuyobozi wa Cloud9 Entertainment ariwe “Uzajya ukurikirana ibijyanye n’ikorwa ry’imishinga y’indirimbo.”

Avuga ko Bwana Jean De Dieu Kabanda wari umujyanama we akomeza gukurikirana ibikorwa byose bya Isibo Tv na Isibo Group Ltd.

Uyu muhanzi yashimye buri wese ukomeje kugira uruhare mu rugendo rw’umuziki we. Avuga ko afite intego yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku ntera ishimije.

Ati “Kugira umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kujya ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Afurika niyo ntego ntumbiriye kandi iri hafi.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore aguwe gitumo n’umukunzi we asambana n’uwo bahoze bakundana|Bararwanye ivumbi riratumuka(VIDEO)

NTIBISANZWE:Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2021 kagizwe n’ab’igitsinagore gusa.