in

Birinda kurwara diabete ! Dore ibyiza 7 byo kunywa amazi mugitondo ukibyuka – niwowe ubwirwa

Birinda kurwara diabete ! Dore ibyiza 7 byo kunywa amazi mugitondo ukibyuka – niwowe ubwirwa

Abahanga bagaragaza ko kunywa amazi mugitondo ari ingirakamaro cyane kandi amazi unyweye mu gitondo ukibyuka aba afite akamaro kenshi karuta ak’andi mazi uba wanyweye ku munsi.

1.Umubiri wawe ukoresha amazi mu gihe cy’ijoro iyo usinziriye, kandi si ko buri gihe ubyuka mu gicuku kugira ngo wongere amazi wari ubitse. Ni yo mpamvu ugomba kunywa amazi ukimara kubyuka, azagufasha kongera kubona amazi.

2. Iyo ari ni joro bacteria ziri mu kanwa kawe ziriyongera kandi izi bacteria zicukura amenyo, rero kunywa amazi mu gitondo bizagufasha kuzigabanya.

3. Iyo ugize akamenyero ko kunywa amazi mu gitondo, umubiri wawe wubaka ubudahangarwa budasanzwe ndetse uzaba ufite ibyago bike byo kwandura indwara nk’inkorora, ibicurane, n’izindi ndwara zifata ubuhumekero.

4. Indi nyungu itangaje ni uko kunywa amazi ukibyuka bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso kandi bigatuma isukari yo mu maraso igenda igabanuka uko bwije n’uko bukeye. Bivuze ko uba ufite ibyago bike byo kurwara diabete.

5. Iyo ubyuka ukanywa byibuze ikirahure kimwe cy’amazi uba ufite amahirwe ko utaza gusonza kare.

6. Ikindi kandi iyo unywa amazi mu gitondo buzatuma umusatsi n’uruhu byawe birambuka kandi byorohe.

7. Ku bana bato bo bibafasha kuba bakura neza bakaba barebare.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho: Umuhanzikazi Marina Deborah yakoze ibintu byatumye umukunzi we amusaba guseka -AMAFOTO

Yakiriye Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza! Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomi yasekeje abantu benshi mu rusengero ubwo yavugaga ubuhamya bw’ukuntu yabatijwe mu mazi menshi (VIDEWO)