Birashoboka cyane ko nawe ufite umuntu musa ku buryo bugaragarira amaso nyamara kandi nta sano na rito riri hagati yanyu usibye iry’uko twese dukomoka kuri Adam na Eve.
Ibyo ntibigutangaze cyane kuko n’unareba ibyamamare nka Cassie Ventura usanga asa na Karrueche Tran wahoze akundana na Chris Brown cyane. ibi kandi ni nabyo biri hagati y’umuhanzi Mario n’umukinnyi w’amafilme asesta Chris Rock. cyo kime na Jay Polly n’umusore witwa Kayiranga ndetse na Knowless n’umuvugaburumwa witwa Julienne.
1. Butera Knowless na Pastor Julienne Kabanda
Umuhanzikazi Butera Knowless, byemezwa n’abatari bacye ko asa n’umuvugabutumwa wo mu itorero ryitywa Jubilee Revival Assembly witwa Pastor Julienne Kabanda Kabirigi. .
- Uyu mukore ukora akazi k’ivugabutumwa, hari abashobora kwibaza niba ntacyo apfana na Knowless kubera uburyo basaÂ
2. The Ben na Ishimwe Jean Claude
Umuhanzi The Ben, urebye isura ye yo mu myaka micye ishize ubona byakugora kuyitandukanya n’iy’umusore witwa Ishimwe Jean Claude
- Ishimwe Jean Claude hari benshi bemeza ko asa cyane na The Ben
3. King James na Emmanuel Nyandwi
Isura ya King James, inyinya n’inseko ye, bisa neza n’iby’umusore witwa Emmanuel Nyandwi
- Uyu musore mushobora guhura ukibeshya ko uhuye n’umuhanzi King James
4. King James n’umukobwa wabatijwe Queen James
Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga haca amafoto ya King James n’umukobwa basa cyane tutarabasha kumenya amazina ye, gusa bikemezwa ko mu gace atuyemo baba baramuhimbye akazina ka Queen James kubera isura n’inyinya afite bituma agaragara neza nk’uyu muhanzi.
5. Jay Polly na Kayiranga
Mu mpera z’umwaka wa 2014, nibwo hagaragaye amafoto y’umusore witwa Kayiranga utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, uyu musore bikaba bigaragara ko asa n’umuhanzi Jay Polly cyane ko no mu gace k’iwabo bamaze kumubatiza aya mazina bitewe n’uko asa cyane n’uyu muraperi.
- Uyu nawe abatari bacye bemeza ko asa cyane na Jay Polly, ndetse ninaryo zina bamuhimbye mu gace atuyemo
Chris Rock na Mario
Cassie  ukundana na P.Diddy na Karruche wahoze akundana na Chris Brown
Umuhanzikazi Chaka Chan bivugwa ko aseka neza nka Nicki Minaj ndetse ngo amaso yabo atuma basa nubwo Chaka afite imyaka 68 n’ukuvuga wamwitiranya na Nyina wa Nicki
Didier Drogba buriya nawe ngo afite isura ijya gusa n’uy’umuraperi  A$ap Rocky
abahanzikazi Keyshia Cole na K. Michelle
Umukinnyi w’amafilme ukomoka muri USA Wood Harris nawe  asa n’umuraperi Tyler The Creator
Umuraperi The Game n’umuhanzi Jidenna