Umwuka uri mu rugo ni ikintu kigomba kwitabwaho nk’ibindi byose byangombwa mu rugo. Buri wese mu bashakanye agomba gukora ibishoboka ngo habe hari umwuka mwiza.
Dore bimwe wakwirinda gukora kuko bizana umwuka mubi mu rugo:
1.Kumenya uko mugenzi wawe avuga:
Abagabo n’abagore bavuga mu buryo butandukanye, akenshi abagore ntibahita barasa ku ntego. Ni byiza ko buri wese yiga imiterere y’undi akamenya uko amuganiriza. Kandi waba warakaye ukavuga neza ikiri ku mutima uticecekeye cyangwa ngo uce hirya no hino, hanyuma utegereze ko mugenzi wawe amenya ikibazo cyawe.
2.Guhora uvuga ibitagenda :
Guhora buri gihe uvuga ibitagenda, ku mubiri wawe, ku baturanyi, ku bakozi, ku bikoresho byapfuye. Mwaba mukibonana ugatangira kumubwira ibitangenda. Yego rimwe na rimwe wabikora ariko ntibibe ubuzima bwa buri munsi.
3.Kwifuza cyane
Guhora wifuza ibirenze ubushobozi bwanyu, guhora uganya cyangwa ushaka gufata imyenda minini cyane, bituma mu rugo hahora ikintu cyo kutanyurwa. Ni kibi cyane.
4.Kwanga gutera akabariro:
Gutera akabariro ntibyagombye kuba uburyo bwo kugera ku cyo ushaka mu rushako, byagombye kuba uburyo bwo gutuma mukundana kurushaho. ni byiza rero kugerageza kunezeza mugenzi wawe muri ubu buryo.
5.Gushyira ibindi bintu imbere y’uwo mwashakanye :
Iyo abana, akazi, abo mu muryango wawe, n’ibindi baza imbere y’uwo mwashakanye uri kumubwirako atari uw’ingenzi. Ibaze ari wowe baha ubwo butumwa buri munsi uko byakumerera wishyire mu mwanya we. Muhe rero umwanya wa mbere, kandi umwiteho wite ku rukundo rwanyu ntubifate nk’ibisanzwe. Buri wese nashyira mugenzi we imbere y’ibindi byose hazaba umunezero mu rugo.
Kuri mwebwe mwese mwubatse ingo,kugirango muhorane umunezero n’amahoro mu rugo rwanyu mwanjya mwirinda ibyo bintu 5 byavuzwe hejuru.
Niba wifuza umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating