in

Ibyo wamenya kuri uyu mwana utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa.

Ni umwana w’umukobwa ndetse ukiri muto, yitwa Ariya Permana akaba akomoka muri Indonesia. Iyi ni inkuru y’ukuntu uyu mwana yatakaje ibiro birenga 110 mu gihe gito iratangaje ariko kuri ubu akaba asigaranye ikibazo cy’uruhu ruruta umubiri we.

Mu nkuru y’ikinyamakuru the sun, ivuga ko uyu mwana kuri ubu ufite imyaka 14, ivuga ko mu gihe cy’umwaka ushize yapimaga ibiro bisaga 200, ushobora kuba utabyumva neza gusa uyu mwana nibyo ariho kandi afatwa nk’umwana ubyibushye kurusha abandi ku isi. Uyu mwana wari usanganywe ikibazo cy’ubuzima yagerageje guhindura ibyo yaryaga yibanda ku mbuto ndetse n’imboga gusa, uretse ibyo bamushakiye n’umutoza wo kumukoresha imyitozo ngororamubiri wihariye.

Uyu mutoza ngo amwirukansa ibirometero 5 buri munsi ndetse akamukoresha siporo zikomeye cyane zinaniza umubiri. Icyakora uretse na siporo uyu yajyanywe no kwa muganga baramubaga bamukuraho zimwe mu nyama zari zimuriho ariko ntacyo zimariye umubiri. Nyuma yibyo byose bakoreye uwo mwana mu myaka 3 gusa amaze abitangiye amaze gutakaza ibiro 110 ndetse ubu ashobora gukina n’abandi bana ntakibazo.

Uyu mwana yagize ati: “ubu ndishimye cyane ndetse sinifuza kongera kumera nkuko narimeze, ubu nakina umupira n’abandi bashuti bange, najya mu mazi nkoga, mu gihe nkiri munini cyane ntanakimwe nashoboraga gukora muribyo. Nta hantu nahamwe najyaga sinashoboraga gukina umupira”

Uyu mwana bivugwa ko uyu mubyibuho ukabije ahanini yawukomoye ku kurya cyane kandi akarya ibiryo bibyibushya ubundi bitagenewe abana bo mu cyiciro cye. Umubyibuho watumaga ajya gukarabira ku musozi kuko urwogero rwo murugo atari kurukwirwamo”.

Se wuyu mwana avuga ko yicuza cyane ibintu yakoreye uyu mwana akiri mu myaka 5, kuko ngo yamurengeshejwe cyane, ibyo yamusabaga byose yarabimuhaga yaba ibyuzuyemo isukari cyangwa ibimubyibushya bahitaga bamuhereza ntacyo bitayeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kwizera Alexis
Kwizera Alexis
3 years ago

Ico mbona urwo ruhu bazoca barubaga asigarane urungana numubiri wiwe, Hama ikindi sinumva ukuntu umwana Yoja kurenza ibiro ivyo vyose mutarabibona!, Ngo bamuhindurire, hari ivyana Mpora mbona mu bisagara nkibaza nimba bafise abavyeyi bafise ubwenge nkabibura !

Bimwe mu bintu ukwiye kwirinda gukora niba udashaka kuzana umwuka mubi mu rugo rwanyu.

Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y’amavuko.