in

Bijou wo muri Bamenya yatangaje ko ari mu byishimo bikomeye ubwo yari amaze gushyira hanze amashusho ari gukaraga ikibuno cye(videwo)

Umukinnyi wa cinema nyarwanda Munezero Aline wamenyekanye ku mazina ya Bijou muri filime ya Bamenya dore ko ariho yamenyekaniye, ubu yatangaje ko yishimimye nyuma yo gushyira videwo hanze ari kubyina.

Nyuma yo gusubiza umufana we igisubizo cyavugishije benshi ku kibazo yamubajije niba koko yaratandukanye n’umugabo we Sentore? Bijoux amusubiza agira ati “Muzumva n’ibindi ahubwo reka nzabisubirize rimwe byabaye byinshi” ibi byari ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasabaga abafana be ku mubaza ikibazo bashaka.

Kuri ubu rero yongeye gusubira ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho videwo arimo azunguza ikibuno abyina indirimbo Baikoko ya Mbosso na Diamond Platnumz nyuma maze aza kurenzaho amagambo agira ati “Iyo wishimwe ntubasha kubihisha.”

Dore iyo videwo igaragaza Bijou ari gukaraga umubyimba:

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

” sinigeze mukunda” umukobwa yihakanye umusore wamurihiye amashuri azi ko azamurongora

Big Sean n’umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo