in

Big Sean n’umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo

Big Sean umwe mu baraperi bakomeye muri USA wahoze aba munzu itunganya umuziki ya G.O.O.D Music yaririmo nabandi bahanzi bakomeye nka Kanye West hamwe na John Legend, kuri ubu yamaze kwibaruka imfura.

Big Sean n’umukunzi we Jhene Aiko bibarutse imfura yabo y’umuhungu, nyuma y’amezi 4 ashize batangaje ko uyu muhanzikazi Jhene Aiko atwite.

Nk’uko Big Sean na Jhene Aiko babitangarije abakunzi babo babinyujije kuri Instagram, bombi batangaje ko bibarutse imfura yabo y’umuhungu bise ‘Noah Hasani’.

Uyu muraperi yakomeje avuga ko umwana wabo yavukanye ubuzima bwiza, ndetse ko bafite ibyishimo bidasanzwe byo kwagura umuryango wabo.

Umuryango wa Jhene Aiko wari uhabaye ubwo yari akimara kwibaruka.

Big Sean kandi yanahishuye ko umwana wabo amaze ibyumweru 2 avutse, dore ko yavutse ku itariki 08/11/2022. Iyi tariki ikaba itazibagirana mu mutwe wa Big Sean nk’uko yabivuze ko yamaze amasaha 24 adasanzwe, ategereje ko umuhungu we avuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bijou wo muri Bamenya yatangaje ko ari mu byishimo bikomeye ubwo yari amaze gushyira hanze amashusho ari gukaraga ikibuno cye(videwo)

Rayvanny yahigitse ibyamamare nka Diamond wa mwinjije mu muziki ndetse n’abandi nka Eddy Kenzo na Mbosso