in

Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu biramurenze|Noneho agiye kwiga.

Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu ya Bruce Melody yakoranye na Kenny Sol, waje kwegukana ikamba rya Miss Popularity kuri ubu arimo kwicinya icyara nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiga kaminuza nyuma y’imyaka itatu nta cyizere cyo gukomeza amasomo ye kubera ubushobozi.

Ubwo yari amaze guhabwa ikaze muri Kaminuza ya Kigali, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuba agiye kujya ku ishuri.

Ati “Ni iby’agaciro cyane mbyakiriye neza, ndashimira Imana kuba yarabashije kumpa amahirwe yo kongera gusubira mu ishuri nkagira ubumenyi nunguka nkazagira n’aho nigeza mu buzima busanzwe.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari yarahuye n’ikibazo cy’amikoro cyatumye adakomeza kwiga kaminuza.

Ibi ni nabyo biri mu mushinga yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye muri uyu mwaka.

Avuga uko ubushobozi bwari bwaramubereye inzitizi zo gukomeza ishuri, Kayirebwa Marie Paul yagize ati “Nari narasubitse kwiga kuko ntari mfite ubushobozi bwo kwirihira amashuri, kandi nk’uko nabivuze mbana n’umuvandimwe wanjye. Ntabwo byari kumworohera!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamenya yashimishije abantu bikomeye ubwo bamutunguraga ku isabukuru ye y’amavuko (AMAFOTO)

Umusore witeguraga gukora ubukwe yaburiwe irengero bikekwa ko yariwe na shark.