in ,

Usengimana Faustin akoze igikorwa gikomeye gishimisha kandi gikora ku mitima y’abafana ba Rayon Sport

Umukinnyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Usengimana Faustin nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport kuri ubu yamaze gukora igikorwa gikomeye kugirango agaragaze ko yishimiye gukinira ikipe ya Rayon Sport ndetse yiteguye no gutanga ibyo afite byose kugirango ikipe ye igere kure hashoboka.

Faustin ni umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo na APR FC yigeze kubera kapiteni wungirije mbere yo kwerekeza muri Rayon Sport, si ibyo gusa kandi kuko uyu musore ari mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu (AMAVUBI).

Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi ni bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR FC berekeza muri Rayon Sport
Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi ni bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR FC berekeza muri Rayon Sport

Mu rwego rwo kwerekana uburyo akunda Rayon Sport, Usengimana Faustin yafashe imodoka ye maze ayisiga irangi ry’ubururu risa nk’imyambaro ya Rayon Sport.

Imodoka ya Usengimana Faustin yayisize irangi rya Rayon Sport

Imodoka ya Usengimana Faustin yayisize irangi rya Rayon Sport

Uyu musore usanzwe ufite imodoka igezweho yo mu bwoko bwa Celica atarayisiga irangi ry’ubururu yasaga nk’umukara utijimye cyane.

Imodoka ya Usengimana Faustin ni uku yasaga mbere yo kuyisiga irangi rya Rayon Sport
Imodoka ya Usengimana Faustin ni uku yasaga mbere yo kuyisiga irangi rya Rayon Sport

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Humbe Jizzo yavuze ku mubano uri hagati ya Safi na Nizzo yatunguranye kandi atera benshi kwibaza byinshi cyane

Impamvu nyamukuru Safi atatumiye Knowless mu bukwe bwe yatunguye kandi inatangaza benshi