in ,

Amagambo Humbe Jizzo yavuze ku mubano uri hagati ya Safi na Nizzo yatunguranye kandi atera benshi kwibaza byinshi cyane

 

Nyuma y’urunturuntu rwavuzwe hagati ya Nizzo ndetse na Safi Madiba bombib baririmbana mw’itsinda rya Urban Boys nyuma y’aho uyu Safi akoze ubukwe nyamara ntatumire uyu mugenzi we,ndetse na Nizzo nyuma yo kudatumirwa akavuga amagambo Atari meza ku mugore wa Safi,ibi byose bishobora kuba byibagiranye nk’uko bigaragazwa n’uko uko itsinda ryose rya Urban Boyz ryari ryitabiriye ubutumire bwa radio Isango Star kuri uyu wa gatanu.

https://www.instagram.com/p/Baei6biDntN/?hl=en&taken-by=humble_jizzo_urbanboys

Mu magambo Humble Jizzo nawe ugize itsinda rya Urban Boyz yanditse ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ikiganiro,yanditse mu magambo tugenekereje mu Kinyarwanda agira ati “Ni byiza kubona abasore bakora nk’abagabo bakirengagiza byose bagakomeza gutera imbere”.Ibintu byavuzweho na benshi cyane nyamara kuba bahagararanye muri studio biha amahirwe menshi itsinda rya Urban Boys ryo kugumana nyuma y’ibyabaye byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihugu bifite igisirikare gikomeye cyane kurusha ibindi ku isi

Usengimana Faustin akoze igikorwa gikomeye gishimisha kandi gikora ku mitima y’abafana ba Rayon Sport