in ,

Impamvu nyamukuru Safi atatumiye Knowless mu bukwe bwe yatunguye kandi inatangaza benshi

Niyibikora Safi Madiba wamaze gushinga urugo na Niyonizera Judithe usanzwe utuye muri Canada, yatangaje ko kudatumira Butera Knowless Butera bakundanyeho igihe kitari gito atabikoze muburyo bwo kwishyurana kuko nawe atamutumiwe mu bukwe bwe.Ku datumirwa kwa knowless byatewe n’uko nawe atatumiye Safi mu bukwe

Safi, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys yavuze ko ngo mbere y’uko atekereza guha Knowless urupapuro rw’ubutumire, yabanje no gutekereza niba Knowless ashobora kubutaha koko, anibuka neza ko nawe atigeze amutumira mu bukwe bwe na Ishimwe Clement ubwo basezeranaga muri Nyakanga umwaka ushize.

Mu kiganiro Isango na Muzika cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017; Safi wari yaririnze kugira icyo yavuga ku kudatumira Butera Knowless mu bukwe bwe, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye atamutumira kandi bari barigeze gukundana cyame mu myaka yashize, maze avuga ko yabitekerejeho cyane ariko agashidikanya niba koko aramutse abikoze Knowless yabwitabira. Safi yagize ati:“Eeeeh Knowless ntabwo namutumiye kubera ko nawe atantumiye.”

Safi akaba yemeje ko kudatumirwa kwa Knowless byatewe n’uko nawe atamutumiye mu bukwe bwe

Mu magambo ye rero Safi akaba yemeje ko kudatumirwa kwa Knowless byatewe n’uko nawe atamutumiye mu bukwe bwe. Umunyamakuru amubajije niba kudatumira Knowless kwari ukwishyurana bitewe n’uko nawe atahawe ubutumire, yahakanye ko ataribyo agira ati: “Oya ntabwo ari ukwishyurana hari ukuntu utekereza ese ubundi araza ashobora no kutaza ukavuga uti aho kugirango bigenda gutya na gutya ukavuga uti reka mbyihorere.”

Safi akaba ashimangira ko yashidikanyije mu gutumira Knowless akaza guhitamo kubyihorera, kandi no kuri uwo munsi Knowless akaba yari yagize n’isabukuru y’amavuko.

Kuwa mbere w’iki cyumweru kiri gushira, Judithe Niyonizera akaba yarafashe rutema ikirere, yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Canada aho asanzwe atuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Usengimana Faustin akoze igikorwa gikomeye gishimisha kandi gikora ku mitima y’abafana ba Rayon Sport

Amagambo Miss Gisabo yavuze yisobanura ku bijyanye no kwambara Bikini yatunguye benshi