in

Aya niyo mategeko 10 agenga urukundo

Abantu babona urukundo mu buryo butandukanye ariko urukundo ruri mu gice cya muntu kitagaragara bityo rero rukaba rushobora kugaragara mu bikorwa bya muntu gusa. mu rukundo mugomba kuzuzanya, ariko niba umwe mu bakundana asa n’uwudashima imyigoro y’undi, bivuze ko muvuga “indimi zitandukanye ku bijanye n’urukundo.

Ibazenawe nkuko rimwe na rimwe isanzwe ibikora, yabateguriye amwe mu mategeko twavuga wakwifashisha mu rukundo kugirango rurusheho kuryohera abarurimo, 10 muri ayo akaba ari aya akurikira:

1. Ntuzahendahendere umuntu kugukunda cyangwa kukwitaho (affection) kuko bigira agaciro iyo nyiri ukubikora bimwiviriye ku mutima.

2. Ntuzabeshye uwo ukunda ngo akunde yishime, ikiruta uzamubwize ukuri ababare.

3. Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera ko umufasha, ahubwo uzanamufashe mbere y’uko abikenera

4. Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye byinshi utagomba kwibagirwa.

5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo, kuko hari ibyo urukundo nyarwo rutanga amafaranga atabasha kugura.

6. Ntuzakunde umuntu ku bw’impuhwe, ahubwo uzamugirire impuhwe ku bw’urukundo!

7. Urajye ucyaha uwo ukunda mwiherereye nimugera mu ruhame umurengere!

8. Urajye ushimishwa n’uko uwo ukunda akundwa n’abandi akabyitwaramo neza, kuko ni ikimenyetso cy’uko yakurutishije benshi.

9. Ntuzagishe inama abandi y’uwo ukwiye gukunda ikiruta uzabagishe inama y’uko ukwiye kumukunda.

10. Ntugahamye ko ushimisha uwo ukunda uko bikwiye ahubwo uzabihamirizwa na nyirubwite.

Si aya gusa kuko buri umwe wese ashobora kwiyongereraho aye bitewe nuko yiyumva, uko afata urukundo, ndetse n’icyo yifuza kuvana muri icyo gikorwa cyo gukunda.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayitare Wayitare Dembe yagaragaye ari kumwe n’abakobwa bambaye imyenda igaragaza ibibero byabo[AMAFOTO+VIDEO]

Uburyo 4 bwagufasha gucika kungeso yo guca inyuma umukunzi wawe