in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Augustin

Amazina

Augustin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina (Augustinus) rikaba risobanura ukwiriye kubahwa cyangwa se uwubashywe, hari naho risobanura uwimitswe.

Bimwe mu biranga ba Augustin

Ni umuntu utuje cyangwa se ucecetse udapfa kugira uwo yizera bamwe bakamubona ubwirasi.

Ni umuntu urangwa no gukorera kuri gahunda, udapfa kureka icyo yiyemeje gukora kandi uzi kujya inama.

Ni umuntu uvuga macye, ugira ibanga kandi ukunda abantu, ibintu bye abijyana gahoro nta hubuka aritonda kandi agategereza.

Kugira ngo akugire inshuti biba bigoye kuko ashobora no kugutega umutego ngo arebe niba koko uzawusohokamo amahoro abone ku kwizera mube inshuti.

Akunda kwita ku muryango we no ku bamuzengurutse, nta bintu byo kwikubira agira.

Ni umuntu uba uzi kurimba, kwiyitaho ku buryo n’umubona inyuma uribuhite umwubaha nta kindi aravuga.

Akunda kwiga amasomo amara igihe kirekire kuko kuba ari umuhanga bituma bitamurambira ahubwo arushaho kunguka byinshi.

Niyo akiri umwana Augustin aba yitwara neza ari umuhanga wa wundi umara amasaha menshi arimo gusoma nta bindi ahugiyemo.

Gusa ababyeyi be baba bagomba kumutoza kumenyera gusabana n’abandi ntabeho mu bwigunge.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Anne

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Alicia