Umukinnyi w’umudage Mezut Ozil yaraye yeretse abafana ndetse bayobozi b’ikipe ya Arsenal ko bagomba kumuha ibyo abasaba kugirango yongere amasezerano afitanye n’iyi kipe ubwo yayiheshaga insinzi muri champions league ari nako ayihesha itike ya kimwe cy’umunani.
Mu mukino wabireye i Sofia wahuza Arsenal n’ikipe ya Ludogorets Mezut Ozil yaraye atabaye ikipe ya Arsenal ayitsindira igitego mu minota ya nyuma y’umukino bituma ibasha kwigukana amanita atatu y’uwo munsi.
Nyuma y’umukino Arsene Wenger akaba yagize icyo avuga ku gitego cy’akataraboneka cya Ozil aho yagize ati :”Biriya nibyo bikwereka umukinnyi ukomeye, gufata icyemezo gikwiye. Kurinjye nabonaga ari gutindana umupira cyane. Gusa amaze gustinda igitego ntakindi anri gukora uretse mukurira ingofero. Abakinnyi bakomeye afata ibyemezo bikwiye mu bihe bikomeye. Kuri njye icyemezo cyari gikwiye kwari gushota mu izamu bwihuse. Gusa Ozil yakoresheje impano ye anyereka ko ndi muboyobe (yamweretse ko yamwibeshyeho we acenga abantu batatu abona gutsinda.) Amaze kunyeganyeza urucundura anhise mbona ariwe wahisemo neza.”
https://www.youtube.com/watch?v=Bv2JVEAWRRs
Ikipe ya Ludogorets yatangiye ikubita Arsenal 2 ku busa gusa nkuko umunyarwanda yabivuze agira ati :”Uwo ujya gusiga urabanza ukamurinda”, abasore Xhaka Giroud ndetse na Maestro Mezut Ozil batumye Arsene Wenger atahana amanota ye atatu.