in

Ari kuyinaniza! Umutoza mukuru Rayon Sports iri kwifuza akomeje kuyibera ibamba

Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza w’Umunyarwanda wakorana n’Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyifite by’agateganyo, yegereye Hitimana Thierry wigeze kuyinyuramo ngo ayibere Umutoza Mukuru.

Hitimana Thierry uri gutoza abana bigishwa ruhago muri Academy ya Bayern Munich yegerewe na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani wari umutoza mukuru.

Murera yegereye Hitimana ariko ayibera ibamba. Ibi byabaye na nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona cyasoje tariki 12 Ukuboza 2023, mbere yo gufata icyemezo cyo gushakira Wade umwungiriza kidahurirwaho na benshi mu buyobozi.

Rayon Sports yahuye na Hitimana Thierry inshuro ebyiri ndetse anahamagarwa kenshi kuri telefoni ngendanwa ngo bamureshye abe yasubira muri Murera yigeze gukinira, akanayitoza.

Hitimana ni izina riremereye muri Ruhago y’u Rwanda dore ko yatoje amakipe nka Bugesera FC, Rayon Sports, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yanatoje kandi hanze y’u Rwanda amakipe yo muri Tanzania nka Namungo FC, Mtibwa Sugar, KMC na Simba SC aho yasimbuye Umufaransa Didier Gomes Da Rosa mu mwaka wa 2021-2022.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Luiz Suarez, yerekeje mu Ikipe ya Inter Miami yongera guhura n’abakinnyi bakinanye muri Fc Barcelona barimo Messi, Busquets na Alba

Aka kanya! Itangazo ryihutirwa rigenewe abantu bose bari kujya mu gitaramo cy’umuhanzi Yago