in

Akari ku mutima wa Rashford ukomeje kwereka Ten Hag ko azamubera nka rya buye ryanzwe n’abubatsi rikaza gukomeza imfuruka

Marcus Rashford rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza akomeje kwereka Erik Ten Hag utoza Manchester United ko azakomeza kumubera umucunguzi n’ubwo uyu mutoza atarabyemera neza.
Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2022_2023 watangira Marcus Rashford akomeje kwerekana ko yisubiyeho ndetse ko ashobora kuzaziba icyuho cya Ronaldo watandukanye na Manchester United.


N’ubwo Rashford akomeje kwitwara neza hari ubwo Ten Hag amubanza ku ntebe y’abasimbura kandi uyu musore agaragaza kwitwara neza, nko ku mukino waraye uhuje Manchester United na Wolves Rashford yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ngo kubera ibibazo by’imyitwarire ndetse no kuba yarakererewe inama ibanziriza umukino.
Rashford yinjiye mu kibuga asimbuye ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye maze na we ku munota wa 76 atsinda igitego kiba gihaye amanota atatu abo i Manchester.
Nyuma y’umukino Rashford yaganiriye na BT Sport dore ko yari yabaye n’umukinnyi w’umukino maze Marcus yemeza ko nta kibazo afitanye na Ten Hag ko ndetse anubaha amategeko y’ikipe.
Rashford ukomeje guheka Manchester United

Rashford ati “Nararyamiriye cyane nsiba inama ibanziriza umukino. Narakererewe gake. Ni amategeko y’ikipe ndumva umwanzuro ,bafashe”.
Ten Hag utoza Manchester United na we agaruka kuri Rashford yagize ati”Ni byiza nyuma yo kubanza hanze yakoze neza, yatsinze igitego yagaragaje kwitwara neza.”
Rashford ubu amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 22 mu gihe umwaka w’imikino washize yatsinze ibitego 5 mu mikino 32 yose yakinnye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikosa rikomeye udakwiye gukora uri Umugabo muri uyu mwaka wa 2023/ Ay’amakosa nuyirinda ntakabuza uzatera imbere

Ari gusaza yanduranya!? Cristiano Ronaldo yahawe urw’amenyo nyuma yo kurenga ku ijambo yavuze muri 2015