in

Arabona iminsi itava aho iri! Ronaldinho Gaúcho afite ubwira bwo kuza i Kigali gukinira muri sitade Amahoro yagizwe nshya muri byose

Umunyabigwi wamamaye cyane akinira amakipe arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Milan AC, Ronaldinho Gaúcho, yibukije abakunzi be ko bazahurira mu Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans giteganyijwe i Kigali tariki ya 1-10 Nzeri 2024.

Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

Ku nshuro ya mbere kuva bimenyekanye ko ari mu bakomeye bazitabira iri rushanwa, Ronaldinho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yibutsa abamukurikira n’abamukunda iyo gahunda iteganyijwe mu mwaka utaha.

Yagize ati “Tuzahurire mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 mu Gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza, Ronaldinho n’Umunya-Cameroun Roger Milla bageneye impano Perezida Paul Kagame.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Batangiye imyitozo i Shyorongi! Abakinnyi 2 bashya APR FC yaguze bagaragaye mu myitozo – AMAFOTO

Nibo banyarwenya nyarwanda bonyine bakina filime zisekeje mu ndimi ishenu zitandukanye