in

APR FC yakomanze muri Yanga Africans biranga ihitamo ibiganiro na Rutahizamu Ani Elijah w’umunya-Nigeria nyuma yo kubona ko yifunzwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro na Rutahizamu w’umunya-Nigeria witwa Ani Elijah ukinira Bugesera FC akaba anayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona.

APR FC yiteguye gutanga miliyoni 20 Frw, kugira ngo yegukane uyu rutahizamu, uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho afite 14 anganya na Victor Mbaoma nawe wa APR FC.

Ndetse kandi Ani Elijah ari mu biganiro n’abashinjwe gushaka abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi kugira ngo akinire u Rwanda.

APR FC yayobotse ibiganiro kuri Ani Elijah, nyuma yo gukomanga muri Yanga Africans, ishaka Stephane Aziz Ki w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga, Yanga ibasaba kwishyura arenga miliyari y’amanyarwanda.

 

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwanda batandukanye b’ibyamamare begukanye ibihembo bya EAEA2024

Ntwari Fiacre wari umaze igihe kirekire atinjizwa igitego, kuri iki Cyumweru ntiyahiriwe