Muri ibi bihe bitoroshye ii ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hari ibintu bitandukanye byagiye bihinduka mu muco wari usanzwe ,by’umwihariko nko mu Rwanda hari amagambo yadutse benshi basigaye bakoresha agaragaza amaganya abantu bafite bitewe n’ibi bihe bitoroshye turimo.
Abakuru n’abato bose baraganya, gusengera icyorozo cya Coronavirus, ubona ko basa n’abacitse intege, barihebye, baraganya, gusa bamwe bakomeje kujya ku mavi basengera icyorezo ngo gicike ku isi, ari ko banasengera abahanga mu by’ubuvuzi mu kubona imbaraga zo gukora vuba umuti wa Covid-19.
Twagutoranyirije amwe mu magambo 25 yakunze gukoreshwa cyane yaba imbonankubone cyangwa kuri Telefone muri ibi bihe, gusa twiteguye ko azacika vuba icyorezo kirangiye. Ni amagambo abantu bakoresha cyane iyo baganira kuri telefone, nubigenzura usanga nawe harimo ayo ukunze gukoresha cyangwa kubwirwa.
1.Ntakigenda
2.Ni hatari
3.Byaducanze
4.Ntabwo byoroshye
5.Birakabije
6.Turagowe
7.Ntakidashoboka
8.Nibereye mu Rugo
9.Nta Kundi
10.Nukwihangana
11.Ntabwo bisanzwe
12.Ndiryamiye, ndi kuri Cati (Chat)
13.Ni ugusenga cyane
14.Aho bucyera turiba da!
15.Bya bintu birakaze
16.Ni ah’Imana
17.Ni ukwiyakira pe
18.Ni ukugerageza kubimanajinga muvandi!
19.Ahaaa!
20.Dusabirane mu masengesho
21.Ubu se bizarangira gute?
22.Nukwipfira
23.Biragoye
24.Wandemeye ko njye byanze muvandi!
25. Inzara izatwica