in

Umukobwa yatamajwe n’igikinisho cy’ubugabo yari afite ubwo yakoraga ikiganiro kuri BBC.

Umukobwa yateye benshi kumwibazaho nyuma yo kugaragara mu mashusho ya BBC afite mu kabati inyuma ye igikinisho cy’ubugabo(igitsina),ubwo yakoraga ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa witwa Yvette Amos wo muri Pays de Galles yatumye benshi barangarira icyo gipupe gikoze mu bugabo, mu gihe bari mu kiganiro cyangwa mu nama, ubwo yatangaga ikiganiro avuga ko na we COVID-19 yamugize umushomeri, abantu ntibitaye ku byo yavugaga ahubwo barangajwe n’icyo gikoresho cyari kiri inyuma ye gifite ishusho y’igitsina cy’umugabo.

Aya mashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bacika ururondogoro bakwena uwo mukobwa wihaye rubanda.

Nk’uko tubikesha Daily Mail ngo nyina w’uyu mukobwa, Esther Williams, yavuze ko iki kiganiro yakirebye ariko atari yabonye iby’ako gakoresho ahubwo umuhungu we ari we wabimweretse ariko ngo ntiyigeze abibazaho umwana we.

Yagize ati “Ikiganiro narakibonye ariko sinarinzi icyo ari cyo sinanabimubajijeho, niyumva ari ngombwa azabimbwira, ni umukobwa mukuru azi ubwenge, ntabyo nzamubazaho.”

Williams yakomeje avuga ko uyu mukobwa atamuteye impungenge cyangwa ngo yumve amutengushye, kuko ari umukobwa mukuru uzi icyo akora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uko bigenda iyo ukundwakaje ababyeyi bawe ukirengagiza umukunzi wawe.

Amwe mu magambo yadutse mu Rwanda agakoreshwa n’abatari bake muri ibi bihe bya COVID19.