in

Ambulance yari itwaye umubyeyi utwite i Musanze ikoze impanuka ikomeye||dore uko bigenze

Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n’ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw’amahirwe abarimo bose barokotse.

Amakuru  avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu mubyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa, imugejeje ahari ishuri rya Sonrise mu Murenge wa Cyuve, igongwa n’iyi kamyo ya rukururana ifite pulake RAB 049 Y.

Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka agaragaza iyi mbangukiragutabara ifite pulake GR 194 E yangiritse bikomeye ku gice cy’imbere, ndetse umuforomo wari uyirimo yari yafatiwemo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bajya kuyikata, bamukuramo.

Umushoferi wari utwaye Imbangukiragutabara yakomeretse byoroheje ku kiganza, umuforomo agira imvune ku kuboko, umubyeyi n’umurwaza na bo bakomeretse byoroheje.

Aba bose uko ari bane bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri, umubyeyi we yaraye anabyaye, we n’umwana bakaba bameze neza nk’uko umwe mu bahavurira abyemeza.

Ibitaro bya Ruhengeri byari byateganyije gusezerera abandi bakomerekeye muri ibi bitaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo Gutegereza Imyaka 17, Uyu Mugore Yibarutse Impanga Bwa Kabiri (Amafoto)

Ibyo umuhungu yakoreye umukobwa biteye agahinda