in

Ibyo umuhungu yakoreye umukobwa biteye agahinda

Mu gihe bimenyerewe ko abantu bategura ibirori byo gutera ivi cyangwa gusaba urukundo abo bakunze, umusore yahisemo gukora ibirori bitandukanye n’ibimenyerewe.

Umusore utavuzwe amazina naho aturuka yaciye ibintu ku isi yose ubwo yateguraga ibirori bitunguranye byo gutungura umukunzi we akamubwira ko ibye nawe birangiye.

Uyu musore yiyemeje ategura iki kirori mu rwego rwo gutandukana n’umukunzi we nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.

Uyu mukobwa wari uzi ko uyu musore agiye kumwambika impeta,yatunguwe no kwinjira muri salle asanga ku rukuta rwo hakurya handitse ko uyu musore azi ibya mugenzi we Raymond umuca inyuma.

Uyu mukobwa akimara kwinjira mu cyumba, havugijwe induru ngo “surprise” hanyuma arebye hasi abona amagambo avuga ko “Byarangiye.”

Uyu mukobwa yahise agwa mu kantu kubera uku kuntu yabengewe ku mugaragaro biturutse ku ngeso ye y’ubusambanyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ambulance yari itwaye umubyeyi utwite i Musanze ikoze impanuka ikomeye||dore uko bigenze

Arimanitse ashiramo umwuka kubera kubura amafaranga ngo yishyure ibitaro umukobwa we arwariyemo