Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Anita Pendo yatangaje ibintu bihambaye ahuriyeho na Dada Kabendera wamamaye cyane ku izina rya Tijara Kabendera ndetse n’igihe bahuriye.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram ya Chita Magic yagaragaje umunyamakuru ukorera radio na televiziyo by’igihugu Anita Pendo ari kumwe na Tijara Kabendera wigeze gukorera radio na televiziyo by’igihugu ari n’aho yabereye ikimenya bose.
Anita Pendo yatangaje ibintu byinshi bitandukanye ahuriyeho na Tijara Kabendera ariko atangaza n’ikindi kintu nyamakuru batandukaniyeho aricyo kuba Tijara yarakoze ubukwe inshuro zigera kuri ebyiri kandi we nta narimwe arabukora.
Amashusho: