Burya byatangiye kera! DJ Brianne yavuze ko umwarimu yamuhaga amanota y’ubuntu maze na we akamupangira ishimishamubiri.
Umuvanzi w’imiziki Dj Brianne yavuze ukuntu yatangaga aminwa ye maze bakamuha amanota y’ubuntu.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na 3D Tv ikorera ku muyoboro wa YouTube, aho yari ari kumwe na Djihad.
Brianne yavuze ko yari umuswa mu isomo atifuje gutangaza aho umwarimu wa ryo yamuhaga amanota y’ubuntu.
Kuko yahabwaga iby’ubuntu, Brianne na we yatangaga iminwa ye. Yavuze ko uwo mwarimu yamusomaga gusa batigeze baryamana.