Abagabo birabagora kwakira ko umukobwa bakunze abanze ,kwemera ko ubenzwe n’umukobwa wari warimariyemo biragorana cyane .Dore amayeri atatu wakoresha umukobwa wakwanze akakugarukira:
1.Kubera inyangamugayo amarangamutima yawe.
Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho .Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo.Ntugace iruhande niba ushaka ko mukundana.
2.Mutege amatwi
Abagabo bamwe usanga bahita gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana.Ntabwo ari byiza ko ubigenza utyo kuko bakubenze.Ni byiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura ibitekerezo yari yafashe.Ushobora kwaka umukobwa urukundo akarukwima bitewe nigikomere yagiriye mu rukundo kitarakira.Niyo mpamvu ukwiye kwihangana ugakomeza kwitwara neza ,ugategereza.
3.Gukosora ihanahana butumwa.
Itumanaho iyobrikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ko umwanzuro yafashe .Bisaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma yuko akweretse ko yakwanze.Ubugwaneza uzamwereka buzamufasha kumenya ko agomba kukubaha.