in

Amateka arambuye ya Chorale La Fraternité irimo gutegura igitaramo cyo kumurika album yayo ya 2 yiswe ‘Narakumenye’

Chorale la Fraternité yashinzwe mu Ukwakira 1995 mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’U Rwanda, i Butare. Mu by’ukuri ntibyoroshye kuvuga amateka y’iyi korari kuko bwakwira bugacya, ariko mu mateka yayo maremare ntihaburamo ibihe by’ingenzi. Ese la Fraternité yashinzwe nande? Muri iki gihe ibayeho ite?

Chorale La Fraternité

Mu kwanzika tuvuga amateka y’iyi korari biragoye kugira icyo watangira kuvuga wirengagije umubare gatanu. Nkuko byavuzwe haruguru, iyi korari yashinzwe mu w’1995, ishingwa n’abasore batanu b’abanyeshuri. Abo banyeshuri bahujwe no gutabara mugenzi wabo wariwabuze umuvandimwe. Mu muhango wo gusezera uwo nyakwigendera habuze korari iririmba, nuko ba banyeshuri bishyirahamwe baririmba muri uwo muhango. Ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’icyo gikorwa cy’indashyikirwa bakoze, bacyuye umugambi wo gushinga korari. Ibyo byarabahiriye kuko namagingo aya iracyogeza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo.

Nyuma y’imyaka 24 ntawashidikanya kwibaza uko Chorale la Fraternité ibayeho magingo ayangaya. Iyi korari iracyakorera ubutumwa muri Paroisse Universitaire Saint Dominique, muri Diyosezi ya Butare. Mu ntego zayo harimo kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa nko: gushyira hamwe ndetse no kubana kivandimwe. Iririmba cyane cyane mu rurimi rw’Igifaransa, gusa ntibiyibuza no kuririmba mu zindi ndimi nk’Ikinyarwanda, Igiswayili, Ilingala, Ikilatini ndetse n’Icyongereza.

Muri iyo myaka yose Chorale yabayeho yamenyekanye nka Chorale aho abayigize babana kivandimwe kandi yagiye igirana umubano nandi makorari menshi yaba arayo muri Paroisse Universitaire St Dominique ndetse nandiyo mu bindi bice by’igihugu nka Chorale Il est vivant, Chorale les Messagers du Christ, Chorale Notre Dame de la Paixn’izindinyinshi.

Chorale la Fraternité kandi uretse kuba ikorera ubutumwa bwayo busanzwe muri Diyosezi ya Butare, yagiye inagira amahirwe yo kuririmbira mu zindi paruwasi zitandukanye mu gihugu. Ntibyarangiriye aho,kuko no mu bigo by’amashuri yisumbuye naho ntiyatanzweyo mu iyogezabutumwa. Ubusanzwe Chorale inategura imyiherero ya buri gihembwe, igamije kurushaho kwegereza Imana abayigize.

Ntitwakwirengagiza yuko hakurya y’ubuzima bwo kuririmba iyi korari igira ibindi bikorwa nko gusura abarwayi kimwe n’abana baba mu bigo by’imfubyi n’ibindi. Mu bijyanye n’imyidagaduro na ho ntiyatanzwe kuko igenda igira imikino igamije gutsura ubuvandimwe n’andi makorari. Vuba aha iherutse no kwegukana igikombe mu irushanwa ryateguwe na paroisse ryahuje amachorale akorera muri Paroisse Universitaire St Dominique.

Chorale La Fraternité

Kuvuga ni ugutaruka. Uwashaka yahinira aha, ariko ntitwasoza tutavuze ibintu by’ingenzi iyi korari yagezeho. Mu mwaka w’2010 Yabashije gusohora Album y’indirimbo. Na none Abayiririmbyemo kandi bashinze indi Chorale yitwa Chorale la Fraternité Universelle ikorera kuri paroisse St Michel, Kigali. Mu bihe byashize yagiye itegura kandi n’ibitaramo byo gushimira Imana buri mwaka byose mu rwego rwo kwitagatifuza.

Magingo aya rero, Chorale la Fraternité iri gutegura igitaramo cyo kumurika album yayo ya 2 yiswe Narakumenye.

Iyi album izamurikwa kuwa 25 Gicurasi 2019. Uwashaka gukurikirana ibikorwa byayo ku mbuga nkoranyambaga yanyura aha:

Facebook: https://www.facebook.com/clafraternite/

Twitter:https://twitter.com/CLaFraternite

Youtube: https://www.youtube.com/channel/UCbMp1LhCw_dxKX243st5bBw

Kanda hano wumve imwe mu ndirimbo irikuri album yayo ya mbere yakozwe mu mwaka wa 2010

Kanda hano urebe uko byari byifashe mu gitaramo cy’umwaka ushize

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Clement
Clement
4 years ago

Muzaze muri benshi…Pour le Seigneur nous chanterons!!

All Night by Meddy

Indorerwamo by Kjohn Owakabi ft. All Stars