Hari ibimenyetso cyangwa se amarenga abakobwa bakora ,agatungura abasore ndetse ntibasobanukirwe icyo bishatse kuvuga.Tugiye kurebera hamwe amwe mu yo:
1.Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza
Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi ku buryo biba bisaba ko ukora ibishoboka kugira ngo ye kugutinya.
2.Kwipfumbata akareba hirya
Iyo umukobwa yipfumbase akanga ku kureba mu maso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutyo kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.
3.Guceceka, Guseka no Kumwenyura
Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.
4.Kugukoraho buri kanya
Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashaka ko mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.