Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse amashusho y’indirimbo ya Diamond na Zuchu.
Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Mtasubiri” basabyeko amasusho yayo asibwa hagakurwamo igice Zuchu agaragaramo ari murusengero yambaye imyamabro nk’iyabakozi b’Imana.
Muri aya mashusho Zuchu agaragara asa naho ari muri Korali akaza kuvamo yitaba telefone ajya guhura na Diamond.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na TCRA ryagize riti: “iyi videwo yateje impagarara mu bizera( abanyamadini )no kumva ko basuzuguye idini / idini runaka bityo muri iyi baruwa TCRA itegeka ibitangazamakuru byose ndetse n’imbuga nkoranyambaga zo mu gihugu kudatangaza amashusho. indirimbo kugeza Umuhanzi wavuzwe (Diamond Platnumz) ahinduye icyo gice cya videwo “