in

Amakuru ya siporo: APR FC yatewe agahinda n’ikipe ya Mlandege intego yari ifite yo gutwara igikombe cya Mapinduzi Cup ishyirwaho akadomo ityo

Amakuru ya siporo: APR FC yatewe agahinda n’ikipe ya Mlandege intego yari ifite yo gutwara igikombe cya Mapinduzi Cup ishyirwaho akadomo ityo.

Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania yaraye itsinzwe kuri penaliti 4-2 n’ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar mu mikino wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 biba ngombwa ko hitabazwa penaliti maze abasore b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntibahirwa nazo birangira basezerewe batageze ku mukino wa nyuma nk’uko babyifuzaga.

APR FC yari ifite intego zo kwegukana iki gikombe nk’uko yari yabigaragaje ku mukino wayihuje n’ikipe ya Yanga Africans muri 1/4 iyitsinda ibitego 3-1 mu ijoro rya cyeye ntiyahiriwe n’umukino wayihuje na Mlandege FC ntubwo ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo batigeze bishimira imisifurire y’abasifuzi bayoboye uyu mukino.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC yatsindiwe na Mlandege FC muri 1/2 izakinira umwanya wa gatatu n’ubwo hari amakuru avuga ko iyi kipe ishobora kutazigera ikinira uyu mwanya ahubwo igiye kugaruka mu Rwanda kugira ngo ikomeze amarushanwa ya hano imbere mu gihugu.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaryamanye n’abagore 23 bamwitiranya na Lionel Messi

Ibyari imikino bihinduye isura! Ikipe ya APR FC ntizongera gukina imikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup ukundi